Ibintu 6 binyura umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye
- Maker
- May 1, 2020
- 2 min read

Kubaka urugo abantu benshi bavuga ko atari ibintu byo gukina kandi burya ushaka ko urugo rwawe ruhindamo amahoro wakwemera ugakora buri kimwe cyose gishoboka bityo hari ibintu by’ibanze bishimisha abagore birimo nko kwitabwaho ndetse no guteteshwa ariko by’umwihariko iyo umugabo yitwaye neza mu buriri ntacyo wabigereranya nabyo ku mugore we. Iyo umugabo abashije gutuma umugore yishima mu gihe cyo guhuza urugwiro ndetse akagera ku byishimo bye bya nyuma(Kurangiza) yumva yamuha ibyo atunze byose.
Biragoye ko umugabo yashimisha umugore we mu gihe cyo gutera akabariro atazi ibimunyura , ibyo aba akeneye gukorerwa ndetse n’andi mabanga anyuranye. Ibi ni ibintu 6 umugore aba akeneye gukorerwa n’umugabo we mu gihe cyo gutera akabariro.
1. Kumukora aho atishyikira
Nubwo iyi mvugo isa n’izimije ariko mu gihe cy’igikorwa , umugore aba akeneye ko umugabo amukorera ahantu hatuma amera nk’ugiye mu yindi si. Buri mugore agira igice kiba kihariye gituma yumva yizihiwe. Ikimenyesha umugabo ko yageze kuri icyo gice ni uko iyo uhakoze avuga n’akari imurori kubera kwizihirwa. Ni inshingano z’umugabo gushakisha no kumenya icyo gice cyihariye cy’umugore we.
2. Kumutegura bihagije Abagabo benshi bakunda guhutiraho, ntibite ku gikorwa cyo gutegura umugore igihe gihagije ngo nawe abashe kugira ubushake. Abagore bakunda umugabo ubategura mu buryo bwose bushoboka. Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu by’imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye, bagaragaje ko nibura umugabo aba agomba gutegura umugore we iminota hagati ya 10 na 15. Ibi ngo nibyo bituma nibura umugore agera ku byishimo bye byanyuma.
3. Kumusoma kuburyo bwimbitse
Ubu nabwo ni bumwe mu buryo bwifashishwa mu gutegurana hagati y’abashakanye. Iyo umugabo afashe umwanya agasoma umugore we kuburyo bwimbitse mbere yigikorwa nyirizina bituma umugore arushaho kugira ububobere bwinshi.
4. Igikorwa kimara umwanya
Nta mugore wishimira ko umugabo anywa amata ntayamare. Buri mugore aba yifuza ko umugabo amara iminota myinshi bahuza urugwiro. Uko igihe kiba kirekire ninako umugore agenda yumva uburyohe .
5. Kurangiza
Umugore aho ava akagera aba yifuza kurangiza nkuko umugabo bimugendekera. Hari abagore batazi uko kurangiza bisa bitewe n’uko abagabo babo hari ibyo baba batujuje, hari abagore bagira uburyohe ariko ntibarangize ariko hari n’umubare muto w’abagore babasha kurangiza mu gihe cyo gutera akabariro ku rugo. Ni inshingano z’umugabo gufasha umugore we kurangiza kuko nacy kiri mubyo baba bifuza ku mugabo.
6. Kumushimira Burya ngo n’ubwo batabivuga ariko abagore baba bashaka ko umugabo mugihe igikorwa kirangiye, abashimira . Si byiza na busa ko umugabo ahita yisinzirira igihe igikorwa cyo guhuza urugwiro kirangiye. Ibi ni bimwe mu bintu abagore baba bifuza gukorerwa mu gihe cyo gutera akabariro. Niba hari ibindi uzi , shyira igitekerezo cyawe ahabugenwe. Ushobora kuba umenye ko hari ibitagenda mu rugo rwanyu. Niba hari ibyo udakorerwa(umugore) cyangwa hari ibyo utubahiriza(umugabo), byose byakemuka ari uko mugize ikiganiro kirambuye kuri iyi ngingo. Ikiganiro niyo soko yonyine yatuma umenya ibishimisha n’ibitanyura mugenzi wawe, ibyo akeneye ko uzajya umukorera
Comments