top of page
Donate
Search

DUSOBANUKIRWE N'INDWARA Y'AGAHINDA GAKABIJE IZWI NKA "DEPRESSION"

  • Writer: Maker
    Maker
  • Apr 23, 2020
  • 7 min read

Indwara y’agahinda cyangwa dépression ni iki?

Dépression ni indwara irangwa n’agahinda gakabije no kwiheba. Ishobora gufata uwo ari we wese, ku myaka iyo ariyo yose kandi iyo itavuwe ishobora gutuma uyirwaye afata imyanzuro yo kwiyambura ubuzima. Iyo iyi ndwara itavuwe kandi igira ingaruka zikomeye ku bukungu ndetse n’imibereho muri rusange kuko uyirwaye adashobora kugira icyo yimarira cyangwa ngo agire icyo akora cyamuteza imbere.

N’ubwo abarenga miliyoni 300 ku isi bafite iki kibazo cy’indwara y’agahinda, dépression ni indwara ishobora kuvurirwa ku rwego rw’ubuvuzi bw’ibanze kandi igakira


IBIMENYETSO BIMWE BIKWEREKA KO WABA UFITE IYI NDWARA

Kumva ufite agahinda kenshi cg wigunze ni ibintu bisanzwe mu buzima, cyane cyane nka nyuma yo kubura uwo ukunda, kugira ibibazo bitandukanye mu buzima cyangwa se guhomba ikindi kintu wakundaga cyane. Gusa, iyo bitangiye kuba byinshi kandi ukamara igihe kirekire (hejuru y’ibyumweru 2) ufite agahinda kenshi no kumva uri wenyine ntacyo umaze bishobora kuba indwara ya depression, iyi ndwara ituma ubuzima bwawe busanzwe bugenda nabi, bikaba byatera n’ibindi bibazo bikomeye.

Ibimenyetso 10 byibanze biranga indwara ya Depression

1. Kwirenganya bya buri gihe

Igihe indwara yo kwigunga no kwiheba bikabije yakugezeho, kenshi utangira kwirenganya ku bintu byinshi bitagenda neza muri wowe no ku bandi. Niba hari uwo ukunda ubabaye, ukumva ko ari wowe ubitera, niba hari ikitagenda neza mu muryango ukumva ari wowe byose biturukaho

2. Kutita ku isuku y’umubiri Wawe

Byinshi witagaho birahinduka, mu gihe wumva wigunze cg wihebye cyane. Niha handi utangira kubona umuntu atoga, adashobora gusasa uburiri bwe, gusukura aho aba, kumesa imyenda no gukora utundi duto cyane nko koza amenyo

3. Agaciro kawe karagabanuka, ukumva ntacyo ukimaze muri sosiyete.

Kumva ntacyo ukimaze Nubwo benshi bakunze kwibwira ko urwaye depression, bigaragazwa no guhora urira cg agahinda gakabije. Nyamara hari igihe umurwayi wa depression aba ari umuntu ugenda bisanzwe gusa akumva muri we nta kintu amaze, ndetse nta nicyo yafasha abandi.

4. Kurakazwa n’ubusa

Kurakazwa n’ubusa no guhorana umunabi ni kimwe mu bimenyetso bya depression benshi bakunze kwirengagiza. Nubwo benshi bahorana umunabi cg barakazwa n’ubusa, benshi bakunda kuvuga ko ari stress nyamara bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ikomeye yo kwigunga no kwiheba bikabije.

5. Kubura ibitotsi

(Mwe murara ijoro ku bushake ntimugire ubwoba)

Depression itera ibibazo bitandukanye byo kubura ibitotsi. Ushobora kuryama wumva urushye cyane, nyamara wagera ku buriri ibitotsi bikabura. Gusa ku rundi ruhande, no kuryama cyane bishobora kuba ikimenyetso cyo kwigunga bikabije.

6. Kunanirwa vuba

Kunanirwa no gukora uturimo tworoheje nko koga, ukabona bigusaba imbaraga nyinshi. Niba ubona utangiye kuzajya unanirwa no gukora uturimo tworoheje wari usanzwe ukora, ni ngombwa gusuzuma neza niba atari kwigunga bikabije biri kubigutera.

7. Kurota ibintu bibi cyangwa biteye ubwoba rimwe na rimwe

Abantu barwaye indwara ya depression bakunda kurota kenshi ibintu biteye ubwoba cg bibi, ugereranyije n’abasanzwe.

8. Kumva ntacyo ushaka gukora

Abenshi baba batumva ibiri kukubaho bazakwita umunebwe, kenshi bakubwira ko ntacyo ushoboye. Mu gihe wumva wigunze cg wihebye cyane, kutagira ubushake bwo kugira icyo ukora ni kimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara.

9. Kwigunga ukumva ushaka kuba wenyine

Kwigunga no kwiheba bikabije bijyana no guhora wumva uri wenyine, ukumva ntawe ushaka ukuba hafi. Kubera ko uba wibwira ko ntawukumva, utangira kwirinda cg kujya kure y’inshuti zawe, ukumva nta bushake na buke bwo kuba ahari abandi ufite.

Mu gihe wumva utangiye kugira ibitekerezo byo kumva ushaka kuba wenyine, gerageza ushake uwo wizeye mwabiganiraho. Kandi wirinde kuba wenyine igihe kirekire.

10. Imikorere mibi y’umubiri

Nubwo benshi bakunda kwibeshya ko depression itatera ibibazo bindi byibasira ubuzima. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru kivuga ku bizima mu mwaka wa 2004 (Journal of Clinical Psychiatry, 2004) cyerekanye ko depression igaragazwa n’imikorere mibi y’umubiri nko: kuribwa mu ngingo, kubabara umugongo, ibibazo bitandukanye by’igifu, guhorana umunaniro no kubura ibitotsi.

Igihe wumva utangiye kugaragaza kimwe cg byinshi muri ibi bimenyetso, nkuko ujya kwivuza iyo warwaye izindi ndwara, ni ngombwa kugana inzobere mu byerekeye intekerezo n’indwara zo mu mutwe (psychologist cg psychiatrist).

Kuko mu gihe wivuje hakiri kare wahabwa inama zagufasha kwikura muri iki kibazo byakwanga ukaba wahabwa imiti



ESE IHUNGABANA RYO NI IKI?

Ihungabana ni ikibazo gihangayikisha uwo ryabayeho kimwe n’abamuzengurutse rifata umuntu nyuma yo guhura n’ibintu bibi cyane ku buryo birenga ubwenge bwe kubyakira no kubyihanganira.

Akenshi rikunze gufata umuntu nyuma y’akarengane gakabije, gutotezwa, gukorerwa iyicarubozo, gufatwa ku ngufu, kwicirwa umuryango, kurokoka impanuka idasanzwe, n’ibindi.

Uburyo abantu bahangana n’ihungabana buratandukanye, kuko no mu buzima busanzwe uko twakira ibitubayeho biranyuranye. Gusa nanone ni ikibazo gikosorwa kigashira nubwo kuri bamwe cyongera kikagaruka cyane cyane iyo bagize umwanya wo kwibuka ibyababayeho.

Rimwe na rimwe usanga uwahuye n’ihungabana nta muntu n’umwe aba afitiye icyizere. Ariko uko ugenda wubaka umubano n’abantu banyuranye bizarushaho kugufasha guhangana n’irungu bityo bigufashe kudaheranwa n’ihungabana.

Shaka inshuti muzahuza kandi muzarambana, inshuti muzabana ubuzima bwose, mugasangira akabisi n’agahiye.

Important: Uko ugenda wongera ubusabane nabo niko bizagufasha kurushaho kumva ko utari wenyine kandi uryoherwe n’ubuzima buzaza. Ibi nibyo bizatuma utumva ko isi yarangiye cyangwa urumuri rwazimye.

Hejuru ya byose rero niba wowe ubwawe wagerageje bikanga ugakomeza guhura n’ikibazo cy’ihungabana, ni byiza gukurikiza inama ugirwa n’abajyanama bashinzwe gufasha abahuye n’ihungabana kandi baba barabihuguriwe bihagije.


DUKOMEZE NA DEPRESSION UKO WAYIRINDA, UKO IVURWA, N'ABAYIVURA

Indwara ya depression ivurwa ite?

Depression ivurwa n’imiti, kuvugana n’inzobere mu ndwara zo mu mutwe cyangwa gukoresha ubwo buryo bwombi icyarimwe. Imiti ivura depression (antidepressants) ifasha ubwonko gukoresha neza imisemburo yo mu mutwe iyobora uburyo twitwara cg amarangamutima umuntu agira. Aha na chr wawe yabizamo kabisa.

Habaho ubwoko bwinshi bw’ imiti ya depression, umuganga wenyine niwe ushobora kuguhitiramo bitewe nuko yakubonye akaguha ugukwiriye.

Imiti ya depression irizewe ariko byagiye bigaragara kubantu bamwe nabamwe ko yongera ibitekerezo cyangwa imyitwarire iganisha ku kwiyahura ku bantu bari munsi y’Imyaka 25 cyane cyane iyo bakiyitangira cyangwa babahinduriye uko bayifataga.

izindi ngaruka zitari nziza zishobora guterwa n’ imiti ya depression twavugamo nko kugira iseseme, kuruka, kubyibuha, diyare, no kubura ibitotsi.

Ibyo wakora kugira ngo urusheho kumererwa neza mu gihe ufite indwara ya “Depression”

Kurwara depression ukumva wacitse intege ntibyagombye gutuma utekereza ko iryo ari ryo herezo ry’ubuzima. Hari ibintu byinshi ushobora gukora kugira ngo wongere ugire imbaraga kandi noneho wigirire ikizere nkuko mbere byari bimeze. Bisaba kwiha igihe, ariko kandi iyo wishyiriyeho intego zo kugira icyo ukora uhereye ku byoroheje hanyuma ukagenda uheraho ukora n’ibindi byisumbuyeho ndetse n’inama uzahabwa n’abaganga bavura ubu burwayi bizagufasha kumva umerewe neza.

Dore bimwe mu byo wakora:

1. Gerageza kwegera abandi.

Nubwo bishoboka ko ushobora kumva ko udashaka kubera abandi umutwaro, cyangwa se ukababa wumva wahora uri wenyine, Kwegera inshuti zawe ndetse n’abandi bantu ukunda cyangwa wiyumvamo bizakurinda kwigunga ndetse no gutekereza cyane ku bintu bikubabaza.

2. Gerageza kurya indyo yuzuye.

Kurya indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibiwutera imbaraga, ndetse n’ibiwurinda indwara byiganjemo imboga n’imbuto cyane cyane amacunga, avoka, icyayi bakunze kwita green tea (the’ vert), n’ibindi umuganga ashobora kukugira inama yo gufata bitewe n’urugero uburwayi bwa depression bugezemo bizagufasha koroherwa.

3. Gukora imyitozo ngororangingo.

Gukora imyitozo ngororangingo urugero nko kwiruka, kugenda n’amaguru, gukina umupira w’amaguru(football),imikino y’amaboko nka basketball, netball cyangwa volleyball, cyangwa se undi mukino ukunda bizagufasha kuruhuka neza mu mutwe wishimire ubuzima, ndetse bigufashe kurushaho gutekereza neza

4. Gusinzira bihagije.

Kurwara depression bishobora gutuma gutora agatotsi bigukomerera cyane, ariko nanone kudasinzira bituma urushaho kumererwa nabi.

Wakora iki mu gihe bimeze gutyo?

Gerageza kugira ibyo uhindura mu mibereho yawe urugero ukagira isaha ntarengwa ugomba kuba wageze mu buriri, ndetse n’isaha runaka wumva wagombye kuba wabyutse kandi ukabikurikiza. Ni iby’ingenzi kandi kwirinda kurangazwa n’ibintu bishobora kukubuza gusinzira neza igihe uri mu cyumba cyawe urugero nka radiyo, telefoni, televiziyo na mudasobwa.

5. Ishyirireho intego.

Depression ishobora gutuma wumva ntacyo ashoboye bityo bigatuma wumva wirakariye nawe ubwawe. Ni iby’ingenzi kurwanya imitekerereze imeze gutyo kuko hari byinshi ushoboye gukora. Tangira wishyiriraho intego zoroheje kandi z’igihe gito kandi nubigeraho bizagufasha kumva wiyishimiye wowe ubwawe ndetse uzarushaho kwigirira ikizere uhere ko wishyiriraho n’intego z’igihe kirekire.

6. Rwanya imitekerereze iguca intege.

Gukira depression ahanini byoroha iyo umuntu abashije guhindura imitekerereze kandi akarushaho gushyira mu gaciro mu buryo abonamo ibintu. Ushobora kuvuga uti” nta wundi muntu ufite ibibazo nk’ibyanjye” ese ibyo ni ukuri koko?

Oya rwose, hari abandi bantu muba muhuje ikibazo. Kandi rwose kwibanda ku byiza wakoze ndetse n’ibyo ushobora gukora no kugeraho bizatuma urushaho kumva umerewe neza.

7. Gerageza kwidagadura.

Niba ufite ikibazo cya Depression, gerageza gukora bimwe mu bintu ukunda.

Byagenda gute se mu gihe noneho wumva nta kintu na kimwe wumva kikigushimishije?

Humura icyo ni ikimenyetso cy’indwara ya Depression ni iby’ingenzi ko ugomba gukomeza ukagerageza uko bimeze kose nko kureba televiziyo ,kuririmba, kubyina, gusura ahantu nyaburanga hatuje cyangwa ingoro ndangamurage

TUNASOZA RERO REKA RUREBE UKO DEPRESSION IVURWA NABABIZOBEREYE

Mu buzima tubamo buri munsi, buri wese ku rwego rwe agira ibimuhangayikisha binyuranye. Bamwe babasha kwihangana abandi bigahinduka uburwayi bubabaho karande ku buryo hakenerwa uburyo bunyuranye mu kubavura. Iyo byamaze kugera kuri urwo rwego rero niho havugwa ko umuntu afite uburwayi bwo kwiheba no kwigunga aribyo tumenyereye ku izina rya depression.

Ibikubaho mu buzima: ubukene, kwirukanwa ku kazi, gutandukana n’uwo mwashakanye cg uwo mwakundanye cyane

Ubuzima bwite: mu mutwe

Indwara zidakira nko kugerageza kwiyahura

Abaganga rero Hari ibindi babona cyangwa abakuri hafi nko:

Guhorana amarira mu maso, no kwijima isura byerekana agahinda cyangwa kwiheba

Kutabasha gutumbira umuntu mu maso

Impinduka mu mikorere n’imivugire aho usanga ukoresha ijambo rimwe gusa: yego, oya, simbizi, urakoze n’ibindi.

Uko iyi ndwara ivurwa igakira neza

Mu kuyivura hakoreshwa uburyo 3 bunyuranye:

Ubufasha: ubu ni ubufasha buhabwa ababana n’umurwayi ndetse bukanahabwa we bwite. Ni ubufasha bujyana no kubaganiriza ku bibazo bihari ndetse n’uburyo bashobora kubisohokamo, ndetse n’uburyo bakirinda ikibongerera stress. Ibi bikorwa mu buryo bw’ibiganiro.

Kuganiriza umurwayi: ibi bizwi nka psychotherapy. Ni ukuganira n’umurwayi, bikorwa n’umuganga wize ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe (psychologist).

Akenshi ubu buryo nibwo bwiza kuko ntibukoresha imiti. Aganira n’umurwayi, akamubwira uko ameze, aho bishobora gukorwa amaso ku maso, kuri telephone cyangwa se bikaba byanakorwa mu matsinda. Mu kuganira uvura agerageza gutuma uwo avura amwiyumvamo noneho akirekura akamubwira.

Niyo uvura yaba atarize ibyerekeye ubuzima bwo mu mutwe, ariko byibuze agomba kuba ari umuntu uzi guhumuriza abababaye, rimwe na rimwe ashobora no kwigira nk’aho nawe yahuye nicyo kibazo, byereka umurwayi ko Atari we gusa bibaho, kandi ko gukira bishoboka.

kuganiriza umurwayi no kumuba hafi ukamuhumuriza ni wo muti wa mbere

Iyo ibi ntacyo bitanze hitabazwa imiti yagenewe gutuma umurwayi atuza, ikaba imiti itangwa na muganga gusa, bivuze ko utemerewe kuba wayigurira utayandikiwe.

Muganga niwe uhitamo iyo wafata bitewe nuko abona umerewe, n’icyaguteye kurwara.

NB: Ibi ni ikiganga cyane mwihangane

Imiti itangwa iri mu matsinda anyuranye, aho ushobora guhabwa imiti yo mu matsinda 2 cyangwa ugahabwa ubwoko bumwe gusa bitewe n’uburemere bw’indwara. Ikunze gukoreshwa cyane ni iyo mu itsinda rya SSRI aho twavuga Citalopram (Celexa), Escitalopram (Lexapro, Cipralex), Paroxetine (Paxil, Seroxat), Fluoxetine (Prozac), Fluvoxamine (Luvox) na Sertraline (Zoloft, Lustral).

Gusa bisaba gukurikirana umurwayi uri gufata iyi miti kuko mu minsi ya mbere iyi miti ishobora kukongerera ibyifuzo byo kuba wakiyahura, cyane cyane ku bakiri bato.


 
 
 

Recent Posts

See All

Kommentare


bottom of page