Ibiranga urukundo nyarwo
- Maker
- Apr 29, 2020
- 2 min read

Abantu benshi bazi kuvuga banashobora kuvuga ijambo gukunda, yemwe bakanaribwira uwo bashaka bitewe n’icyo bagamije, ariko iyo bigeze ku rukundo nyarwo benshi kubisobanura barya indimi cyangwa bakadidimanga kuko baba bataratekereje kabiri ku byo bagiyemo n’uko bazifata mu bihe bikomeye by’urukundo, mu gufata ibyemezo simusiga bifasha mu rukundo, niho ababigiyemo bakina bababazanya, amateka agacura intimba amatage akazererezanya imihana, kuzinukwa kwa hato na hato kukuzura umuntu, umwaga no kwijima bikaba intero.
Ubundi urukundo rwihariye rugereranywa n’amarangamutima karahabutaka atuma abakundana bumva umwe akurura undi, akamubika mu ntekerezo akamwimika mu bwami bw’umutima nawe yaba imfura akayoboka ubwami, akitwara gipfura yirinda gutema ishami yicayeho, uko bifata intera ni ko birushaho kuryoha gusa bitera muzunga iyo mudahuje.
Iyo wakunze umuntu by’ukuri nawe akakunyereza mu rukundo mukaryoherwa bigatinda nyuma akagukata ukagwa mu Nyanja y’agahinda, n’ubwo waba utaha mu magorofa, wica ugakiza mu byubahiro, waratunze ugatunganirwa, warasizwe na rugira ukanogerezwa na rubanda ikuvuga imyato igutaka nta kabuza icuraburindi ritaha umutima, amariba abiri mu mboni agatongora, ikiniga n’isoni bikagusanza, ukumva isi uyihaze imburagihe, gusa si byiza kubabaza umutima ugukunda, niba bitakurimo byaba byiza guhakanira mugenzi wawe atarahungabana kuko uruguma rw’igikomere cy’umutima gitera imisonga ingoma igihumbi.
N’ubwo bimeze bityo, n’ubwo wababara ka jana, hari ubwo uba ukize icyajyaga kuzagushyirira ubuzima mu kaga ukabaho udatekanye nyamara iyo wihangana gato wari kubona umuhoza, uzaguhoza ku mutima, akakugira rukumbi azira kugucunaguza, akaguhora hafi, akakuratira bose, akemera gusiga byose, akagusanganira wese akakwihebera iteka agamije ko mutekana mwembi.
Baravuga ngo nyuma y’ibigeragezo haba hari ibisubizo, niba warashegeshwe n’urukundo wafataga nka kamara, iyubake, utungane kandi utunganyirize undi muntu uje ugusanganira umusangize amateka mumarane intimba, gusa ibyo azagukorera ntukagire ngo ni kabura majyo, cyangwa ni uko we ataba abikeneye, uzamwubahire icyo yagukundiye, umwemerere muhozanye kuko iyo utangiye kumugereranya no kuzarira winyuza hirya no hino, ukebaguzwa utegereje umurusha uburanga, igihagararo, ubutunzi n’ubwema hari ubwo wakebuka usanga atagihari cyane ko burya guhatiriza bitera kwicuza kandi kwinginga bitera gusuzugurwa, kunda ugukunda kuko uwo ukunda akunda abandi, urukundo rw’agahararo n’urukururano wagakwiye kurusezeraho ukagira intego udatega mugenzi wawe iminsi. Ngayo nguko rero mbifurije mwese kujya muhirwa murukundo n'abanyu, ibisagaye mujye muhora muzirikana gukorerana ibyiza mumitima yanyu.
Comments