top of page
Donate
Search

UBURYO BWIZA WASUKURAMO IMYANYA Y'IBANGA

  • Writer: Maker
    Maker
  • Apr 23, 2020
  • 3 min read

Abantu benshi usanga bazi gukaraba mu ntoki ndetse bakanabyubahiriza kenshi ku munsi mu rwego rw’isuku, ariko si benshi bazi uko wagirira isuku imyanya ndangagitsina yawe,cyane ko iyo idasukuwe bigira ingaruka nyinshi byanavamo indwara zikomeye. Hari ibyo benshi bakora baziko ari ubusirimu cyangwa isuku kandi ari ukwiyangiza

Reka mbahe uburyo wasukuramo imyanya y’ibanga yawe Kandi bwiza bwubahirije Amabwiriza agenga icyo gice

1. Mbere na mbere Bigire akamenyero koga no kugirira isuku imyanya yawe y’ibanga

Hari abakobwa usanga bibagirwa gusukura ibitsina byabo, gusa ibi ntibikwiriye habe namba kuko kiriya ni igice cy’umubiri cyakagombye kubahwa kuko niho Imana yuzuriza umugambi wayo wo kurema ibiremwa bishya ku isi. Kora isuku byibura kabiri ku munsi

2. Koresha amazi meza asukuye n’isabune zabugenewe rimwe na rimwe

Abahanga mu buvuzi bemeza ko igitsina cy’umugore ari urugingo rugerageza kwikorera isuku y’imbere rugasohora amatembabuzi ajyana n’imyanda. Rero isuku yaho yakorwa n’amazi meza gusa,kandi ntibiteze ikibazo kuko amasabune menshi yangiza udukoko turinda tuba mu gitsina bikaba byavamo indwara. Mu gihe wabisabwe na muganga cyangwa uri mu mihango, koresha isabune zabugenewe z’umwimerere gusa. ziboneka mu maguriro menshi y’imiti

3. Sukura inyuma ku gitsina, birabujijwe gusukuramo imbere

Ubushakashatsi bwerekana ko byibura umwe mu bagore 4 ku isi akora iryo kosa ryo gushaka kozamo imbere mu gitsina no mu nzira igana mu nda ibyara. Nkuko nabivuze haruguru ubusanzwe igitsina kigira udukoko tukirinda, iyo usukuyemo imbere uba utwirukana. Mbisubiremo birabujijwe koza imbere mu gitsina cyawe , ahubwo umenye ko inyuma wahogeje neza bihagije no hagati y’imigoma kuko hajya hihishamo imyanda.

4. Ntugerageze gushaka ko imyanya yawe y’ibanga ihumura

Burya Imana yaremye ibintu byose ku buryo bwihariye, rero ntiyashatse ko imyanya ndagagitsina ihumura nk’indabo, nawe ntukabigerageze . Hari abo usanga bitera imibavu mu myanya yabo y’ibanga ariko buriya ni ukwiyangiza. Rwose impumuro y’igitsina yaremwe idahumura cyane ariko niwumva hari icyahindutse cyangwa byariyongereye wegere muganga arebe ko nta ndwara irimo.

5. Haranira guhorana impumeko y’imyanya ndagagitsina yawe

Ugerageze ko uhorana umwuka uhagije ugera ku myanya ndangagitsina (wambare amakariso akoze muri cotton), ndetse wihutire gukuramo imyenda y’imbere igihe yatose nka nyuma ya sport cyangwa wagize ibyunzwe byinshi kuko bituma igitsina kidahumeka. Indi nama nuko burya nijoro Atari byiza kwambara imyenda ikubuza kubona umwuka uhagije, ndetse bamwe bemeza ko wakaraye wanakuyemo imyenda y’imbere. Ngirango chr wanjye araza kubabwira ibyiza byo kurara utambaye nabyo burya bigira umumaro

6. Gira isuku ihagije mu gihe cy’imihango

Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo umukobwa amaze amasaha arenga umunani yambaye impapuro z’isuku(cotex) zirimo amaraso bishobora gutuma udukoko tuba twinshi bikamuviramo indwara. Ikindi kandi umukobwa uri mu mihango agomba koga byibura gatatu ku munsi.

7. Kora imibonano ikingiye kandi isukuye

Burya agakingirizo ntikarinda gutwara inda zitateganijwe gusa, kanarinda utundi dukoko kwinjira mu gitsina cy’umugore. Nyuma y’imibonano mpuzabitsina ihutire gusukura mu gitsina n’amazi asa neza. Nabyo ndasaba chch wanjye azabivugeho

8. Hari ibyo kurya bigufasha kugira isuku y’imyanya ndangagitsina

Nkuko twabivuze haruguru mu gitsina cy’umukobwa habamo udukoko turinda, hari ibiribwa bifasha utwo dukoko kudakura mu kavuyo ngo tube twatera indwara bikungahaye mu byitwa “Probiotics” ibyo birimo amata y’ikivuguto n’ibiyakomokaho nka yoghurt,n’ibindi bigoranye kuboneka muri afurika.

9. Sukura imyanya ituranye n’igitsina cyawe

Ibi ntibivuze ko ahandi hose uhibagirwa ariko wite cyane kuri icyo gice. Niba uvuye mu musarani ntukihanagure uvana inyuma ugana imbere kuko wakura umwanda mu kibuno uwerekeza mu gitsina ahubwo ukore imbusane yabyo uhere imbere ujyana inyuma wihanagura

10. Gana muganga agusuzume mu gihe hari ibidasanzwe cyangwa hari ibyahindutse

Mbere yuko ugira Ikindi kintu wikorera mugihe Hari imihindukire idasanzwe Ubona kumyanya yawe y'ibanga , banza wegere umuganga.



 
 
 

Recent Posts

See All

Comments


bottom of page