UKO WIYUHAGIRA BIGIRA UBUSOBANURO KU GICE UHERAHO UKARABA
- Maker
- Apr 23, 2020
- 2 min read

Kwiyuhagira umubiri wose ni ibintu bisanzwe kuri buri wese bitewe n’uko bifasha umubiri gusa neza no kugira ubuzima bwiza. Kwiyuhagira ni ikimenyetso cya mbere kikwereka ko umunsi wawe uri bugende neza. Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bemeza ko igice cy’umubiri umuntu abanza gukaraba kivuze byinshi ku miterere ye, kurikira rero neza uraza kwimenya ukurikije igice cy’umubiri ubanza gukaraba,
Mu maso: Niba ubanza gukaraba mu maso, bishatse kuvuga ko uburanga bwawe ari bwo utindaho cyane, uba wifuza ko buri wese ukubonye abona ko mu maso yawe hasa neza, ni cyo gice cy’umubiri wawe ukunda kurutaho, mu mitekerereze yawe wumva ko isura yawe ishobora kuzagukiza ari nayo mpamvu uyitaho mbere.
Igihimba: Niba ubanza gukaraba igihimba bishatse kuvuga ko uri umuntu wiyoroshya ntukunda amahane ariko kandi ntuba wifuza gufashwa ukora uko ushoboye ngo hatagira ukunyuzamo ijisho, bishatse kuvuga kandi ko nta muntu n’umwe wabasha kuvuguruza amahame y’ubuzima bwawe, ntutinda ku by’abandi ngo ukerezwe na byo.
Mu mutwe: Niba ubanza koga mu mutwe bishatse kuvuga ko ugira gahunda muri wowe kandi ugira ikinyabupfura muri byose urangwa na gahunda ihamye, uvugisha ukuri ntujya uca ibintu ku ruhande, ntujya wifuza kubeshya ngo ukunde ubone amaramuko, ukuri kwawe ugushyira ahagaragara, nturi indyarya, ntiwavuga ibinyoma ngo abantu bakunde bagutege amatwi.
Amaguru n’amaboko: Niba ubanza koga amaguru n’amaboko, bishatse kuvuga ko ukunda kwitanga cyane, ukora ibyananiye benshi, uri icyitegererezo mu bandi, ugira intumbero mu buzima bwawe ntujya upfa gusubira inyuma uko ubonye, ushyirwa ari uko ugeze ku ntego yawe
Ijosi n’ibitugu: Niba ujya gukaraba ugahera ku ijosi n’ibitugu bishatse kuvuga ko utajya utinya, muri wowe ntihabamo oya ibyawe byose uba wumva ko bishoboka nubwo wahura n’ibicantege ariko ukomeza urugendo rwawe ntabwo upfa kureka intego wihaye.
Umugongo: Niba ujya gukaraba ugahera mu mugongo bishatse kuvuga ko uhorana icyizere muri wowe, uhorana amagambo y’ihumure ku bandi. Hano Kandi hakunze kogwa n'abantu bakunda kuneka (spy)
Imyanya y’ibanga: Niba ujya gukaraba ugahera ku myanya y’ibanga bishatse kuvuga ko ucika intege vuba utakaza icyizere mu gihe gito, ntabwo wizera abantu, ntukunda kuvuga, ibyo bigatuma utabasha kwisobanura imbere y’uwakakugiriye umumaro, uritinya.

Comments